قُلْ أَعُوذُ بِرَبِّ الْفَلَقِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”,
بِسْمِ اللَّهِ الرَّحْمَٰنِ الرَّحِيمِ
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
قُلْ أَعُوذُ بِرَبِّ الْفَلَقِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’umuseke”,
مِنْ شَرِّ مَا خَلَقَ
“Ngo andinde inabi y’ibyo yaremye,”
وَمِنْ شَرِّ غَاسِقٍ إِذَا وَقَبَ
“Anandinde ikibi cyo mu ijoro ryijimye igihe riguye,”
وَمِنْ شَرِّ النَّفَّاثَاتِ فِي الْعُقَدِ
“Anandinde ikibi cy’abarozikazi bahuha ku mapfundo,”
وَمِنْ شَرِّ حَاسِدٍ إِذَا حَسَدَ
“Ndetse anandinde inabi y’umunyeshyari igihe arigize.”