Mankind · an-Nas · سورة الناس · 6 ayahs

بِسْمِ اللَّهِ الرَّحْمَٰنِ الرَّحِيمِ

Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

قُلْ أَعُوذُ بِرَبِّ النَّاسِ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niragije (Allah), Nyagasani w’abantu,”

مَلِكِ النَّاسِ

“Umwami w’abantu,”

إِلَٰهِ النَّاسِ

“Imana y’abantu,”

مِنْ شَرِّ الْوَسْوَاسِ الْخَنَّاسِ

“Ngo andinde ububi bwa (shitani) yoshya gukora ibibi, nyuma ikabireka (igihe umuntu yibutse Allah),”

الَّذِي يُوَسْوِسُ فِي صُدُورِ النَّاسِ

“Yoshya imitima y’abantu gukora ibibi; ”

مِنَ الْجِنَّةِ وَالنَّاسِ

“Yaba (shitani) yo mu majini cyangwa mu bantu.”